in

Umugore wubatse yamatanye n’umugabo bateraga akabariro ||Ibyakurikiyeho biratangaje.

Muri Uganda habaye amahano ubwo umugore wubatse bivugwa ko yamatanye n’umugabo w’abandi basambanaga ,gusa byaje kurangira polisi ibataye muri yombi.

Ibi byabereye mu mujyi wa Gulu, mu karere kari muri Uganda mu gitondo cyo ku wa gatatu, tariki ya 16 Kamena.

Nk’uko uwabyiboneye abivuga, Pai Robins OgwengAkiiki, nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, ingingo zabo ntizashoboraga gutandukana ,maze induru bayiha umunwa baratabaza,abantu bahise bahurura baza kureba ibibaye.

Ibyakozwe byose kugira ngo aba bombi batandukanye ntacyo byatanze ariyo mpamvu abantu bahise bagira ubwoba bwinshi birangira bafashe umwanzuro wo guhamagara polisi.

Icyakora, umugabo w’uyu mugore yahageze ahita abakora mu rukenyerero bombi bahita batandukana ariko Polisi yari yahageze ihita ijya kubafunga.

Abantu benshi barakajwe n’imyitwarire y’uyu mugabo warogesheje umugore we kugira ngo najya gusambana azahure n’aka kaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe:Umugabo yamizwe n’igifi kinini nyuma kiramuruka||Ese byatewe n’iki?

Niba wazengerejwe n’ibicurane ,gerageza gufata aya mafunguro wirebere.