in

Umugabo yahuye n’uruva gusenya ubwo abakobwa 35 yateretaga bamuvumburaga ko abatendeka||Menya uko byagenze.

Uyu mugabo witwa Takashi Miyagawa wo mu Buyapani aherutse gutabwa muri yombi azira gutendeka abakobwa 35 bose.

Uyu mugabo Takashi Miyagawa w’imyaka 39 aherutse gutabwa muri yombi muri Osaka azira kugunda urukundo ry’uburyarya abakobwa n’abagore 35, aba bose ntabwo bari bazi ko batendekwa, buri wese yari azi ko afitanye umubano wihariye na Takashi nk’umuntu bazabana akaramarata nk’uko inkuru zitandukanye zagiye zibitangaza.

Uko byavumbuwe, Takashi yagize isabukuru y’amavuko, abona bamwe bazabimenya bose yanga kugira uwo abibwira, ariko ugukunda amenya amakuru yawe cyane, ni bwo benshi muri bo bamwiteguye bamuzanira impano zihenze. Nk’uko ikinyamakuru cyo mu Buyapani MBS News cyabitangaje, Takashi yagerageje kubesha aba bakunzi be umunsi nyir’izina w’isabukuru ye. Yabwiye umwe ko isabukuru ye yari ku ya 22 Gashyantare, abandi ababwira ko isabukuru ye y’amavuko yari muri Nyakanga. Raporo ye yavuze ko isabukuru ye nyayo y’amavuko ari ku ya 13 Ugushyingo.

Itariki nyayo yarageze, abakobwa ababona bazanye impano zifite agaciro ka 100,000 yen y’Abayapani ($ 919), abakobwa bahise babona ko Takashi abatendeka birenze urugero, bahisemo gusakuza ni bwo Polisi yahise ita muri yombi uyu mugabo bamushinja gutendera bikabije no kubabaza imitima ya benshi ababeshya ko abakunda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa munyarwandakazi wavuzweho ko yabengutswe na rutahizamu wa Manchester United yariye iminwa abajijwe iby’urukundo rwabo.

Ntibisanzwe:Umugabo yamizwe n’igifi kinini nyuma kiramuruka||Ese byatewe n’iki?