in ,

YEGOKOYEGOKO NDASETSENDASETSE

Ntibisanzwe: Mu Buhinde Agatsiko Nk’inkende Kamaze Guhitana Imbwa Zirenga 250 Mu Kwezi Kumwe Gusa

Agatsiko k’inkende  kamaze kwica imbwa 250 biravugwa ko izi nkende ziri kubikora mu rwego rwo kwihorera ku mbwa zishe inkende ikiri nto mu ntangiriro z’ukwezi kwa Ugushyingo mu gace Ka Majalgaon gaherereye muri Karere Ka  Beed muri Leta ya Maharashtra mu gihugu cy’u Buhinde.

Abaturage baravuga ko byatangiye ubwo zimwe mu mbwa zo muri aka gace zicaga inkende itarakura bikarakaza inkende nkuru zigatangira zifata ibibwana zikabyuriza ibiti ubundi zigahonda hasi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru News18 gikorera mu buhinde avuga ko izi nkende zibikora mu buryo bw’ubugome aho zifata ibibwana zikabijyana hejuru y’inzu ndende ubundi zikajugunya hasi.

Abaturage batuye agace Majalgaon iki gikorwa kiri kuberamo babwiye iki kinyamakuru ko nta kibwana nta kimwe basigaranye muri aka gace kabo kandi ko hari abaturage babikomerekeyemo bagerageza gutarabara ibibwana byabo.

Abaturage batuye aka gace bagerageje guhamagara abashinzwe amashyamba ngo bakemure Ikibazo kizi nkende gusa biranga biba iby’ubusa ntihagira nimwe babasha gufata.

Iki kinyamakuru cyanzuye iyi nkuru kivuga ko hari inkende ziri guhengera abana bato bagiye ku Ishuri  zikabataka rimwe na rimwe zikabambura ibyo bafite , ibintu byateje Impagarara mu giturage cyose.

Source: thechoicelive

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuramyi Patient Bizimana yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we(AMAFOTO+Video)

Umuhanzi Patoranking yasimbutse urupfu mu mpanuka ikomeye.