Abakinnyi bakomeye kuri iyi si dutuyeho Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bongeye kujya mu  irushanwa ryo guhatanira igihembo cya Le Globe Soccer Award nyuma yuko uyu munya Porutigali Ronaldo ahigitse Messi ku gihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi gitangwa na France football, kuri ubu rero bakaba bongeye guhangana.
Uyu mwaka niwo wambere wabereye mwiza Cristiano Ronaldo bitewe nuduhigo twinshi ndetse nibihembo yagiye yegukana, nyuma y’ibyumweru bibiri gusa yegukanye ballon d’or, mu minsi ishize nabwo yatowe nku’umusportif wa mbere ku isi w’umwaka 2016 n’ibitangazamakuru 27 by’iburayi bitanga iki gihembo, ahigitse umukinnyi wa Tennis Andy Murray, ikintu uyu mugabo yishimiye cyane nkuko tubikesha ikinyamakuru Marca cyo muri espagne.
Ku munsi wejo nabwo i Dubai, nibwo hazateranira inama ihuza imikino yose ku rwego rw’isi, ahazaba hari umukuru wa FIFA Gianni Infantino, n’abandi batoza bakomeye muri ruhago nka Fabio Capello umutariyani, muriyo nama akaba ariho hazatangirwa iki gihembo, Globe Soccer Awards, abahabwa amahirwe yo kuza ku isonga ni aba bagabo babiri Cristiano na Messi gusa uzagitwara we ntaramenyekana. Si Ronaldo gusa uhagarariye ikipe ya Real Madrid kuko na Zidane umutoza we nawe ari mubahatanira igihembo cy’umutoza mwiza w’umwaka.