Munyandinda Emmanuel uvuga ko ari mu myaka hagati ya 57 na 67 dore ko imyaka ntayizi neza kuko yakuranye na nyina umubyara kugeza kuriyi myaka yose .yatangaje ko iyo myaka yose nta mukobwa yigeze akundana nawe byatumye agumana na nyina nawe ugeze muzabukuru.
Mu gukura kwe emmanuel yahuye n’ikibazo cyo kurwara amaguru bityo amaguru akomeza kubyimba bituma areka ishuri aza kubana na nyina umaze kugira imyaka igera kuri 102.
Nyuma y’uko agejeje igihe cyo gushaka umugore Emmanuel avuga ko yagerageje kwegera abakobwa bakuranye bose baramwanga kubera ko bazi ko yakuranye uburwayi bityo abonye byanze ahitamo kwibanira na nyina kuko ariwe wamweretse urukundo kuva yavuka.
Emmanuel kubera ko yabanye imyaka yose na nyina yifuza ko yazapfira rimwe nawe kuko ntiyibaza uko ubuzima buzaba bumeze umunsi nyina yitabye Imana bityo yifuza ko bazagendera rimwe .