Manchester United yatunze abakinnyi benshi basoje ruhago bakajya muyindi mirimo itandukanye na ruhago gusa abenshi berekeza mu itangazamakuru cyangwa ubutoza gusa kuri ubu hakaba hari nuwahisemo inzira yo kwiha Imana. Uwo mukinnyi wahisemo kwiha Imana ni Philip Mulryne umunya Irelande y’amajyaruguru kuri ubu ufite imyaka 38 kuri ubu akaba yahisemo kwiha Imana mu gihe hashize imyaka itari myinshi avuye muri ruhago,amakuru dukesha Dailymail aremeza ko uyu mugabo yagizwe umudiyakoni kuwagatandatu washize,akaba azagirwa umusaseridoti kuburyo bwuzuye mukwezi k’ukuboza. Ibi birori byari byitabiriwe n’abakinnyi benshi bakina kandi banakinnye muri iyi kipe
Amafoto:

