Nkuko twabibabwiye mu mezi ashize, FIFA n’ikinyamakuru France Football byamaze kwitandukanye muri gahunda yo gutanga igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka cyari kizwi nka FIFA Ballon D’or, uku gutandukana rero byatumye FIFA ifata icyemezo cyo kuzana ikindi gihembo cyo guhangana na Ballon D’Or ya France FootBall.
Uyu munsi FIFA ikba yatangajeko umuhango wo gutanga Ballon D’Or uzasimbuzwa umuhango wiswe The Best – FIFA Football Awards uzajya utangwamo ibihembo bigera ku munani aribyo :
* The Best FIFA Men’s Player 2016 (Umukinnyi w’umwaka mu bagabo)
* The Best FIFA Women’s Player 2016 (umukinnyi w’umwaka mu bagore)
* The Best FIFA Men’s Coach 2016 (umutoza w’umwaka mu bagabo)
* The Best FIFA Women’s Coach 2016 (umutoza w’umwaka mu bagore)
* The FIFA Puskás Award 2016 (umukinnyi watinze igitego cy’umwaka)
* The FIFA Fair Play Award 2016Â (umukinnyi cyangwa se ikipe yagaragaje ubumuntu)
* The FIFA Fan Award 2016Â (abafana b’umwaka)
* FIFA FIFPro World11Â (Ikipe y’umwaka)
Agashya rero nuko ubu noneho uretse abakinnyi (capiteni), abatoza ndetse n’abanyamakuru bari basanzwe bafite ubushobozi bwo gutora ubu noneho hiyongeyeho amajwi y’abafana bo hirya na hino ku isi aho bajya batora bifashishije kuri internet.
Muri iki cyumweru bikaba bitegenijwe ko hazamenyekana abakinnyi bari guhatanira ibyo bihembo, ubwo amatora nayo azahita atangira kugeza tariki 22 Ugushyingo. Naho urutonde rwanyuma rukazatangazwa tariki 2 Ukuboza.
Ubungubu abatoza ndetse n’aba Capiteni bafite amajwi afite agaciro ka 50 ku ijana naho indi 50% igasigara mu banyamakuru 200 bazaba batoranijwe ndetse n’abafana.