Umupasiteri uzwi cyane wo muri Africa y’epfo, Siva Moodley amaze amezi atatu apfuye ariko ntarashyingurwa kubera ko umuryango we ugitegereje izuka rye.
Nk’uko Naija news ibitangaza, umurambo wa Pasiteri Siva Moodley uracyabitswe mu buruhukiro bwihariye kuko umuryango we wizeye ko azagaruka avuye mu bapfuye.
Uyu mukozi w’Imana, washinze Itorero rya Miracle Centre rifite icyicaro i Johannesburg, yapfuye muri Kanama azize indwara. Ariko umubiri we uracyabitse aho gushyingurwa.
Mu kiganiro na City Press, umuyobozi w’ubwo buruhukiro yavuze ko umuryango wa Moodley n’abagize itorero rye banze kumushyingura aho bari gusengera izuka rye nyuma y’urupfu rwe.
Yavuze kandi ko ibiganiro n’umuryango wa Moodley bitahagaze,azasaba inama njyanama y’umujyi wa Johannesburg gushyingura pasiteri nk’umukene.
Nyuma yaje kuvuga kandi ko umuryango wa Moodley wamusabye kutavugana n’abanyamakuru.
Ati“Afite abavandimwe batatu na bashiki be babiri. Batangajwe n’ibyabaye. Ntibashoboraga kubona umurambo we. Ntacyo bazi ku byabaye. Icyo bazi n’ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga. Imbuga nkoranyambaga ze zirakora nkaho akiri muzima kandi azazuka mu bapfuye “, ibi bikaba byavuzwe n’abegereye uyu muryango.
Bakomeje bati“Yari umuntu w’Imana. Yari umuntu mwiza wubahwa kandi uzwi cyane. Umuryango ugomba gusobanura ibintu agashyingurwa mu cyubahiro. Ndumva ko urupfu rwe rwashegeshe umuryango we,ariko bagomba gukora igikwiye