in

Ntibakibembereza, mu Karere ka Gatsibo umusore yakubiswe kugeza ashizemo umwuka nyuma yo gufatwa yibye ibitoki birenga 3

Ntibakibembereza, mu Karere ka Gatsibo umusore yakubiswe kugeza ashizemo umwuka nyuma yo gufatwa yibye ibitoki birenga 3.

Ibi byabereye mu murenge wa Gitoki Kagari ka Bukomane, aho umusore yafashwe yibye ibitoki maza agakubitwa kugeza apfuye.

Umusore uzwi ku izina rya Makobwa, yakubiswe n’abaturage ubwo yafatwaga avuye kwiba ibitoki mu murima w’uwitwa Batamuliza.

Abatanze amakuru, babwiye BTN TV ko uyu musore yavuye kwiba maze abasore 2 barinda ibyo bitoki bakaza kumwirukanka ari nako batabaza abaturage.

Abaturage baje gufata uyu musore ndetse n’ibyo yari yibwe, aho bamukubise kugeza ashizemo umwuka.

Ubuyobozi bw’Akagari n’ubw’umurenge ntibwigeze bugira icyo butangaza kuri iyo nkuru.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

‘U Rwanda rufite Abakobwa beza pe’ mu mukino wahuje APR FC na Kiyovu Sports umwihariko udasanzwe wari urimo ni abari b’ikimero(AMAFOTO)

Inkuba itagira amazi yakubise igiti ikigira ubushingwe (Amashusho)