Ntibagaruka batabanje gukanga umukeba! Mbere y’uko Rayon Sports ingaruka i Kigali yabanje gukora ibyakanze abanya-Libya.
Rayon Sports ku mugoroba wo ku wa Gatatu yakoreye imyitozo ya mbere i Benghazi muri Libya, mbere yo kuhahagaruka iza i Kigali.
Ku wa Gatanu ni bwo Gikundiro yagombaga gukina na Al Hilal Benghazi yo muri Libya, gusa birangira uwo mukino wa CAF Confederation Cup usubitswe kubera imyuzure yibasiye Libya ugahitana ababarirwa mu bihumbi.
Imyitozo iyi kipe yakoze yayikoreye kuri Stade ya Martyrs of Benina. Ni imyitozo yanakurikiranwe na Haruna Niyonzima wari wasuye Rayon Sports.
Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu w’iki cyumweru ari bwo iyi kipe izahaguruka muri Libya igaruka i Kigali.
Rayon Sports na Al Hilal biciye mu bwumvikane, bemeje ko imikino yombi bafitanye izabera i Kigali mu Rwanda.
Al Hilal Benghazi izakira ubanza ku wa 30 Nzeri, hanyuma Rayon Sports yakire uwo kwishyura ku wa 07 Rayon Sports ku mugoroba wo ku wa Gatatu yakoreye imyitozo ya mbere i Benghazi muri Libya, mbere yo kuhahagaruka iza i Kigali.
Ku wa Gatanu ni bwo Gikundiro yagombaga gukina na Al Hilal Benghazi yo muri Libya, gusa birangira uwo mukino wa CAF Confederation Cup usubitswe kubera imyuzure yibasiye Libya ugahitana ababarirwa mu bihumbi.
Imyitozo iyi kipe yakoze yayikoreye kuri Stade ya Martyrs of Benina. Ni imyitozo yanakurikiranwe na Haruna Niyonzima wari wasuye Rayon Sports.
Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu w’iki cyumweru ari bwo iyi kipe izahaguruka muri Libya igaruka i Kigali.
Rayon Sports na Al Hilal biciye mu bwumvikane, bemeje ko imikino yombi bafitanye izabera i Kigali mu Rwanda.
Al Hilal Benghazi izakira ubanza ku wa 30 Nzeri, hanyuma Rayon Sports yakire uwo kwishyura ku wa 07 Ukwakira. Ukwakira.