Hashize igihe kerekire mu Rwanda humvikanye inkuru ya Dr Kanimba Vincent wamenyekanye mu kuvura indwara z’abagore, yatabarizaga ku mbuga nkoranyambaga asaba ubufasha bwo kwivuza kubera ko yari arembye bikomeye.
Amakuru meza ahari ni uko Dr Kanimba, ubu arimo koroherwa, ni nyuma yaho benshi mubo yagiriye neza ndetse na buri wese Imana yakozeho, bahagurutse baramusengera, ndetse abandi bamufasha no mu buryo bw’amafaranga arivuza.
Tariki 30 Kamena 2023, nibwo Dr Kanimba yajyanwe kuvurirwa mu Buhinde. Yari arwaye indwara yitwa ‘Parkinson’, ifata iminsi igatuma umuntu asusumira/atitira kandi yari yatangaje ko ubuvuzi bwayo buhenze cyane.
Inkuru nziza kuri Dr KANIMBA Vicent nuko ubu arimo koroherwa , ni nyuma yaho benshi mubo yagiriye neza ndetse na buri wese Imana yakozeho ,barahagurutse baramusengera , ndetse bamufasha no muburyo bufatika kugirango ahabwe ubuvuzi. REBA VIDEO pic.twitter.com/0f3u1kbNRJ
— Irené Merci MANZI #TeamPK (@IreneyMerci) October 13, 2023