Ntaho akirara kabiri! Umuhanzikazi Ariel Wayz akomeje kwiruka mu basore kugeza n’aho yabuze uwamuryohereza kurusha abandi.
Umuhanzikazi Ariel Wayz yahishuye ko nyuma yo gutandukana na Juno Kizigenza bakundanaga, yaje gukundana n’abasore babiri icyarimwe birangira bose batandukanye kubera ko yabuze amahitamo kandi nta numwe yifuzaga ko ababara.
Ibi Ariel Wayz yabitangaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE avuga ko ibyo yaririmbye mu ndirimbo ye nshya yise “shayo” ari inkuru mpamo y’urukundo yigeze gukunda abasore babiri bari inshuti.
Ati “Umwaka ushize, ubwo nari maze gutandukana na Juno Kizigenza naje gukundana n’umusore ariko hari undi bari inshuti nawe untereta, naje kwisanga nabakundiye rimwe bintesha umutwe kuko numvaga nta n’umwe nifuza kuzababaza. Niwumva indirimbo urabyumva neza.”
Ariel Wayz avuga ko ibyamubayeho byari ibintu bidasanzwe, bityo nyuma yo kwisanga bimutesheje umutwe ahitamo kureka abo basore bombi.
Ati “Byari ibintu bidasanzwe, uko nabitekerezaga niko byarushagaho kuntesha umutwe mfata icyemezo cyo kubireka byose, bari baziranye kandi byari bigoye kugira uwo dukomezanya kuko sinifuzaga kugira uwo mbabaza.”