in

Ntago yanyuzwe yumvaga ashaka kuyibabaza! Amars utoza Amagaju FC yatashye akubita agatoki ku kandi ibyishimo ari bike

Niyongabo Amars utoza Amagaju FC, yatashye akubita agatoki ku kandi kubera ko bari bamusabye gutsinda Rayon Sports bikaba byamunaniye.

Hari mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 Rayon Sports yaraye inganyirijemo na Amagaju FC kuri Kigali Pelé Stadium 1-1.

Nyuma y’uyu mukino, Amars atoza Amagaju FC yagaragaje ko atishimye kubera ko yari yasabwe gutsinda Rayon Sports bikaba byamunaniye, gusa ngo azabatsindira mu rugo.

Ati “Mbere na mbere ntabwo nishimye kuko aya manota nagomgaga kuyabona, kandi nari mfite uburyo bwinshi bwo kuyabona kubera ibitego byinshi twahushije.”

“Ubuyobozi bwantumye gutsinda Rayon Sports ariko ntabwo mbikoze, gusa nzayitsindira i Nyamagabe. Ikindi ubuyobozi bwansabye harimo kugumisha ikipe mu cyiciro cya mbere, kandi abakinnyi twaguze n’uburyo ikipe yubakitse birashoboka.”

Nyuma y’umunsi wa 3 wa shampiyona, Amagaju ntabwo aratsindwa umukino n’umwe, yanganyije imikino 2 batsinda umukino umwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntiyitaye ku kuba iciro ry’imigani ahubwo yitaye ku marangamutima ye! Miss Iradukunda Elisa yakoze icyo benshi bita nko gusiga inkuru imisozi akora ibitamenyerewe mu muco nyarwanda

RIP: Nyiramana wamenyekanye muri Seburikoko yitabye Imana