in

Ntago nkunda ibintu by’umwanda! Umuhanzi w’umunya-Nigeria, Rema yanze kuririmbira abafana be ahubwo ababwira amagambo batari biteze

Umuhanzi w’umunya-Nigeria, Rema yanze kuririmbira abafana be muri Atalanta nyuma yo kutishimira imitegurire y’aho igitaramo cyari kigiye kubera, avuga ko ari ukumusuzugura ndetse no gusuzugura Afrobeat muri rusange.

Kuri uyu wa 27/07/2023, umuhanzi Rema yasubikiye igitaramo imbere y’abafana be kubera impamvu yatanze ko bamusuzuguye ndetse bagasuzugura injyana ya Afrobeat muri rusange.

Uyu muhanzi wari witezwe ku rubyiniro, yaje kuza nk’uje kuririmbira abafana be, hanyuma ahita abamenyesha ko adakunda ibintu by’umwanda akaba ariyo mpamvu ahagaritse igitaramo cye yari agiye gukora.

Rema yagize ati “Afrobeat ni nini kurusha ibi. Ntabwo nkunda ibintu bibi kandi nkunda abafana banjye. Ngiye gusubika iki gitaramo kubera ko ibi ni ukutanyubaha ndetse no kutubaha injyana na Afrobeat.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Burya ngo akeza karigura koko! Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yabonye ikipe nshya igiye ku mufata neza -AMAFOTO

Miss Igisabo nawe yogoshe igipara! Nyuma ya Uwicyeza Pamela, Miss Uwase Hirwa Honorine ‘Miss Igisabo’ nawe yashyize hanze amashusho agaragara yogoshe umusatsi wose awumaraho (Videwo)