in

Ntabwo bazi ibyacu: Cristiano Ronaldo yasubije abavugako agiye gutandukana n’umugore we muri Saud Arebia -AMAFOTO

Ubusanzwe Cristiano Ronaldo nta mugore agira kuko ntabwo arasezerana n’umukunzi we Georgina Rodriguez, ibyo abantu babyuririraho bakavuga ko uyu mukinnyi atazarambana n’uyu mukunzi we ndetse muri iyi minsi benshi bavugaga ko gutandukana byegereje.

Muri Saudi Arabia ntabwo byemewe kuba umugore n’umugabo babana kandi batarasezeranye, byari byitezwe ko Cristiano afata umwanzuro agasezerana n’umukunzi we byemewe n’amategeko kugira ngo bemererwe kuba muri Saudi Arabia ariko si ko byagenze ahubwo byasabye ko amategeko ya Saudi Arabia ahinduka kuri Cristiano wenyine kuko yemerewe kubana n’umukunzi we batarasezeranye.

 

Ubwiza bw’umukunzi  wa Cristiano nubwo adashaka kumugira umugore we byemewe n’amategeko

Ku munsi w’ejo ni bwo kizigenza Cristiano Ronaldo yagerageje kugabanya ibyari bimaze iminsi bivugwa maze ashyira ifoto kuri Twitter ari kumwe n’umuryango we arangije arenzaho amagambo meza y’urukundo.

Mu ifoto imwe ari kumwe n’umuryango we bari ahantu ku mazi inyuma y’abo hari inzu nziza cyane naho indi foto Georgina Rodriguez asa ahobera Cristiano ariko amuturutse inyuma ubona baseka bose. Kuri iyi foto yarengejeho amagambo agira ati: “Igihe cya nyacyo ndi kumwe n’umukunzi wanjye”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntabwo aramenya ko atagifite imyaka 25 ! Umunyabigwi wa Manchester United yifatiye ku gahanga Cristiano Ronaldo

Kera kabaye FERWAFA yakemuye ibibazo byahoraga hagati ya Rayon Sports n’andi makipe!