Jeanine Noach mu munyenga w’urukundo n’umusore mushya yaba yasimbuje umuhanzi Cyusa baherutse gutandukana.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram Jeanine Noach yagaragaje amafoto ariho umusore bashobora kuba bari mu rukundo.
Jeanine byagaragaye ko anyuzwe no kuba bari kumwe yifashishije akamenyetso k’umutima, mu gihe we yanditseho ijambo ‘love’.

Watchmani umusore bivugwa ko yaba ari mu Rukundo na Jeanine Noach, yasangije abakunzi be ibihe byiza yagiranye nawe maze yandikaho ijambo mukundwa kuri buri mashusho yose yagendaga asangiza abantu.
