in

“Ntabwo twamusinyishije kubera impamvu 3” Perezida wa Rayon Sports yavuze impamvu batasinyishije Niyonzima Olivier Sefu

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yatangaje impamvu zitandukanye zatumye Olivier Sefu wari utegerejwe n’abafana ba Murera, gusa bikaza kurangira asinyiye Kiyovu Sports.

Mu kiganiro Uwayezu Jean Fidèle yagiranye na Radiyo Rwanda, yagize ati “Ntabwo twamusinyishije kubera impamvu 3. Twaricaye turaganira ariko umutoza yasanze afite undi mukinnyi ku mwanya azakinaho. Ibyangombwa bye na Bumamuru FC harimo ibibazo. Ikindi kandi ibiciro bye byaratugoraga.

Ubu Niyonzima Olivier ‘Sefu’ yamaze kuba umukinnyi wa Kiyovu Sports, yayisinyiye igihe kingana nk’imyaka 2 ari umukinnyi w’iyi kipe y’abanyamujyi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Benshi ntabwo bari babizi gusa nibyo: Umuhanzi w’icyamamare wise nyakwigendera Multisystem iri zina yatangaje agahinda yatewe n’urupfu rw’uyu munyabigwi

Azi guheba: Clapton Kibonke yaguze Alubumu ya Bwiza akayabo gusa yasigaranye impungenge z’ibintu bitari byiza umugore we aramukorera