in

“Ntabwo nkufata nk’umukino w’abakeba” Ibyo umutoza wa Rayon Sport yavuze kuri APR FC byakije umuriro hanze aha

Ku munsi w’o kuwa gatandatu gatenganyijwe umukino ufatwa nkaho ariwo wa mbere mu Rwanda nubwo umutoza mushya wa Rayon Sport yamaze kuwufata nk’umukino ukurikije ibyo yatangarije itangazamakuru.

Jorge Pãixao  ubwo yari amaze gutsinda Bugesera FC 1-0, yabajijwe n’itangazamakuru icyo atekereza kuri uyu mukino w’abakeba mu Rwanda, umwe mu mikino ufatwa nk’ukomeye.

Pãixao yavuze ko ku giti cye atari umukino w’abakeba ahubwo awufata nk’umukino usanzwe nk’indi yose, kuko we ari umutoza atari umufana.

Ati “Uriya ni umukino usanzwe nk’uko twakinnye na Bugesera. APR FC ni yo iyoboye urutonde, twubaha abo duhanganye kimwe, kuri njye ntabwo ari derby, ni umukino usanzwe, njyewe ndi umunya-Portugal sindi umunyarwanda, ikindi ndi umutoza sindi umufana.”

Yakomeje avuga ko ibyo by’ihangana n’ubukeba ari byiza ku bafana naho we n’abakinnyi be bawufata nk’umukino usanzwe. Ati “ibi ni byiza ku bafana guhangana, kuri njye n’abakinnyi banjye ni umukino usanzwe, umukino ukomeye tuzakora ibishoboka byose kugira ngo twutsinde.”

Nubwo umutoza yabifashe gutyo hanze aha abafana bakomeje guhangana dore ko ikipe ya Rayon Sport iheruka itsinze kera ku mukino wayo na APR FC.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Exclusive video: Miss Igisabo yagaragaye arimo kuryana iminwa n’umusore bikekwako ari umukunzi we

Exclusive:Umunya Colombia yegukanye agace ka gatatu #TdRwanda22