in

Ntabwo ndi ingoma y’abaporoso, wa mwarimu wakubiswe n’umunyeshuri yatangaje ahazaza he mu bwarimu

Kuwa Mbere kuwa 17 Mata ni bwo hagaragaye amashusho ku mbuga nkoranyambaga, umunyeshuli arwana na mwarimu w’umusimbura bapfa telefone yari amwatse. Byaje kurangira umwarimu anesheje umunyeshuli.

Umwarimu wo muri Carolina y’Amajyaruguru muri Africa y’Epfo witwa Xaviera Steele ngo bose burya bahawe uduhano tworoheje nk’uko ABC11 Eyewitness News yabitangaje.

Kurwana k’uyu mwalimu n’umunyeshuri byateye impaka zitandukanye, bamwe bashyigikira umwarimu, abandi bavugira umunyeshuli, gusa ku bw’amahirwe nta wapfuye cyangwa ngo akomereke.

Uyu mwarimu yamaze gutangaza ko atazongera kwigisha nyuma y’imyaka 22 yigisha ariko kuri ubu akaba atangiye gusuzugurwa cyane n’abanyeshuri yigisha.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu na we ahorana udushya: Rocky Kimomo yagaragaye mu ishusho nshya(amafoto)

Ifoto ya wikendi: Imbaga y’abanyamakuru bagiye gushungera ingurube ziri gutera akabariro mu muhanda