in

Ntabwo ikitwa APR FC! Abafana ba Rayon Sports bahaye izina rishya ikipe ya APR FC kubera agashya kagaragaye mu mukino wayihuje na Police FC

Abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bahaye izina rishya ikipe ya APR FC kubera ko umusifuzi yayirwanyeho maze yanga igitego Police FC yari imaze kuyitsinda.

Ni umukino wahuje ikipe ya Police FC yaje gutsinda APR FC ibitego 2-1, gusa muri uyu mukino umusifuzi yakoze ibitamenyerewe ubwo Police FC yatsindaga igitego cya 3 maze aracyemeza, hashije iminota mike arongera aracyanga.

Babinyujije ku rukuta rwa Instagram y’abakunzi ba Rayon Sports, bavuze ko ikipe ya APR FC isigaye yitwa Ndwanaho FC, ndetse kandi bavuze ko umusifuzi wasifuye uyu mukino ngo niwe wari ukwiye guhabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukino(Man of the match)

Bagize bati “Umukino waraye uhuje Ndwanaho FC na Police FC yewe ukaba arinawo mukino wambere wagaragayemo 𝙑𝘼𝙍(𝓥𝓲𝓭𝓮𝓸 𝓪𝓼𝓼𝓲𝓼𝓽𝓪𝓷𝓽 𝓻𝓮𝓯𝓮𝓻𝓮𝓮) hano mu rw’imisozi igihumbi, byaje kurangira umunsifuzi wo hagati Abdul ambassador wa ntamika ariwe ubaye man of the match. Ubudasa muri football nyarwanda.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyamara twarahenze: Umusore yagaragaye ari kwanika akavagari kudukingirizo ku mugozi(video)

Itangazo rigenewe abantu bajya mu ntara y’Amajyepfo ndetse n’Iburengerazuba bw’u Rwanda