in

“Ntabwo duteze kumvikana” Habuze gato ngo KNC afatane mu mashati na Perezida wa Kiyovu Sports wiyita General

“Ntabwo duteze kumvikana” Habuze gato ngo KNC afatane mu mashati na Perezida wa Kiyovu Sports wiyita General.

Ku mukino wabaye ku munsi w’ejo Kiyovu Sports yanganyije na Gasogi United.

Uyu mukino waranzwe no kutumvikana hagati ya KNC Perezida wa Gasogi United na Ndorimana uzwi nka General akaba ayobora Kiyovu Sports.

Ubwo umukino wari uri kuba, aba bagabo bagaragaye bari guterana amagambo ibintu byaburaga gato ngo babe banafatana mu mashati.

Nyuma y’umukino, General yabajijwe kutumvikana kwe na KNC aho yahise ashimangira ko adateza kumvikana na KNC.

KNC we avuga ko General amusuzugura kandi mubyukuri atanatunga abasirikare ukwezi kumwe mu gihe KNC we ashora miliyoni 400 ku mwaka kandi avuye ku mufuka we.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kiyovu Sports yananiwe kwigisha umwana wayo uko bambuka umuhanda wa Kigali, umwana akomeza kwikuza

Amaduka yabo ahora afunguye! Imyambarire y’abakobwa b’ibimero bitabiriye igiramo cya Sheebah yari ahanganye mo na Cindy ikomeje guteza uruntu runtu