in

Ntabwo aramenya ko atagifite imyaka 25 ! Umunyabigwi wa Manchester United yifatiye ku gahanga Cristiano Ronaldo

Umunyabigwi wa Manchester United Eric Cantona yifatiye ku gahanga Cristiano Ronaldo amushinja ko atajya amenya ko yakuze ngo yemere izabukuru ace bugufi.

Cristiano Ronaldo usigaye ukina muri Arabia Saudite mu ikipe ya Al Nassr, yagiyemo nyuma yo gutandukana na Manchester United nabi cyane ashinjwa guteza umwuka mubi mu ikipe ndetse no kuyiharabika mu itangazamakuru.

Cristiano Ronaldo ukomeje gukaza imyitozo muri Al Nassr

Eric Cantona wakiniye Manchester United akaba azwiho no kutarya indimi ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru kitwa Calciomercato.com yifatiye ku gahanga Ronaldo amushinja kutemera ko yakuze. Eric Cantona yagize ati” Hari ubwoko bw’abavetera bubiri: abashaka gukina imikino yose kuko batekereza ko bafite imyaka 25 hari n’abandi bamenya ko batagifite 25 bakemera ko batazajya bakina Imikino yose bakamenya ko bazahabwa igihe cyabo”.
Yamaze gusaza ntabwo aramenya ko mu mwanya wo kutishimira ko adakina yagakwiye kwakira ko yakuze akamera nka Zlatan Ibrahimovic wagumye muri Milan gufasha bagenzi”. Amagambo ya Cantona.
Akanyamuneza ni kose mu maso ye muri Al Nassr

Cristiano Ronaldo ategerejwe gukina umukino we wa mbere muri Al Nassr uzaba ku wa kane bakina na Paris Saint Germaine cq umukino ikipe ye izakina na Al Ettifaq kuri 22.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’akababaro : Umuhanzi CJ HARRIS witabiriye amarushanwa ya American Idol yitabye Imana

Ntabwo bazi ibyacu: Cristiano Ronaldo yasubije abavugako agiye gutandukana n’umugore we muri Saud Arebia -AMAFOTO