in

Nta mukobwa ukwiye kubwira aya magambo umusheri we niba amukunda by’ukuri

Hari amagambo adashimishije usanga abakobwa babwira abakunzi babo ugasanga bibaviriyemo gushwana cyangwa akabishya urukundo rwabo kndi bitari ngombwa.Hano tugiye kureba amwe muri yo kugira ngo na we utazibeshya ukayabwira uwo wihebeye mugashwana.

Umukunzi wanjye wa kera

Kirazira ko umuhungu mukundana ukunda kumubwira ibijyanye n’umuhungu mwakundanye mbere ye,umurata cyangwa umugereranya n’uwo muri kumwe kuko nta muhungu numwe ubikunda.

Nta gikundiro ufite

Akenshi iyo ukundana n’umuhungu uko yaba asa kose ntabwo uba ugomba kumubwira ko nta gikundiro kimugaragaraho nubwo yaba ari mubi.Ahubwo urabyihorera bikakugumamo wenyine kuko byabatandukanya kandi wowe hari ibiba byaratumye umukunda,kuko nawen abikubwiye byakubabaza.

Ntuzi gukunda

Iyo umuhungu mukundana atakunyura mu bijyanye n’urukundo rwanyu si byiza ko umubwira ko atazi gukunda cyangwa ngo umwereke ko urukundo rwanyu rubishye.Ahubwo wowe uba ugomba gufata iya mbere ukamuha urugero maze na we akaboneraho kumenya icyo gukora bitewe nibyo ukunda kandi ukeneye ko azajya agukorera.

Inshuti zanjye ntizigukunda

Si byiza ko ubwira umuhungu mukundana ko inshuti zawe zitamwiyumvamo kuko bishobora kumurakaza cyane ndetse ukaba ubibye urwango hagati ye na bagenzi bawe.iyo amenye ko batamukunda kandi akabona wowe mukomeza kugirana imishyikirano n’ubucuti bugakomeza,ahita ashaka uko abagucaho maze wabyanga mugashwana bikaba byavamo no gutandukana ari wowe ubiteye kuko wamubwiye uko bagenzi bawe bamufata.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imana irarema! Ifoto ya Clarisse Uwimana yashyizwe hanze maze abamukurikira barisanzura karahava

Umunyamakuru Regis Muramira nyuma yo gutuka Anta abantu bamwakijeho umuriro.