Buri mugore aba yifuza gukundana ndetse no gushakana n’umugabo mwiza haba mu mico ndetse no ku isura, dore rero imwe mu mico abagore bakunda ku bagabo.
1. Kwiyubaha
Buri mugore wese akunda umugabo wiyubaha kandi akanihesha agaciro mu bandi aho ari hose.
2. Umugabo uzi ubwenge
Abagore bakunda abagabo b’abanyabwenge ku buryo azajya abona uko yirarira ku bandi bagore kuko nabyo biri mu bishimisha abagore.
3. Umugabo wicisha bugufi
Umugabo wicisha bugufi imbere ya buri wese akurura cyane abagore kuko baba bifuza kuzubaka urugo rugakomera kandi iyo umwe yicisha bugufi urugo rurakomera.
4. Umugabo utega amatwi umugore we.
Buri mugore ashimishwa no kugira umugabo umwumva mu byo amubwira byose kando akagerageza kumufasha no kumugira inama aho bishoboka.
5. Umugabo ufite amafaranga.
Amafaranga yanishe umwana w’imana ntawutayakunda haba abagabo cyangwa se abagore ni byiza rero ko umusore aba ayafite kugira ngo agire igikundiro gishingiye ku mafaranga.