in

Nta mugabo usaza atabonye! Umugabo w’i Nyanza yasanze umugore we ari gusambana n’agasore ni uko maze yigira inama yo kubafungirana gusa bahise bamwereka ko yaruhiye ubusa

Umugabo yasanze umugore we aryamanye n’undi musore bari mu nzu y’uwo musore, uwo mugabo yigira inama yo kubakingirana.

Byabereye mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza aho umugabo yagiye mu kazi asanzwe akora ko kwigisha (ni Umwarimu) noneho abaturanyi be bamuhamagara bamubwira ngo aze arebe umugore we aho aryamanye n’umusore mu nzu y’uwo musore.

Uwahaye amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru yavuze ko uwo mugabo akihagera kubyakira byamunaniye.

Yagize ati “Uwo mugabo w’umwarimu yafashe umuhoro ngo abateme, bamugira inama yo kutabikora cyakora ashyira ingufuri inyuma arabafungirana.”

Amakuru avuga ko uwo musore akimara kumenya ko yakingiranywe mu nzu, yacishihe ferabeto mu rugi (nta grillage iriho) yica iyo ngufuri maze bariruka (umusore n’umugore).

Umwe mu bayobozi bo muri kariya gace yabwiye UMUSEKE ko nyuma y’uko umugabo ashyize ingufuri ku rugi yihutiye kujya kubibwira iwabo w’umusore.

Yagize ati “Se na nyina b’uwo musore baraje bose babicaza hamwe maze uwo musore abazwa niba yasambanye n’uwo mugore arabihakana, gusa uwo mugore we yemeye ko yasambanye n’uwo musore.”

Abatuye muri kariya gace bahaye amakuru UMUSEKE ko gusambana k’uwo mugore n’uwo musore bitabaye ubwa mbere bisanzwe bibaho, ahubwo ari uko ari ubwa mbere bigiye hanze hakanabaho ibimenyetso bigaragara kuko umugore yigeze guta urugo, asanga umusore mu mujyi wa Kigali, kuko ariho yakoreraga akazi k’ubumotari.

Gusa umugore yaragarutse umugabo aramwakira kubera abana bane bafitanye, kandi bashakanye byemewe n’amategeko.

RIB yamenyeshejwe ibyabaye, gusa ntiyabyinjiramo kuko uwo mugabo atatanze ikirego kandi ibyaha nk’ibi bidakurikiranwa ntawatanze ikirego.

Written by M.Ben

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Basigaye bamusingiza! Abakinnyi bakinana Lague ndetse n’abafana basigaye bamutaramira baririmba bati “Lague, Lague, Lague” kubera ibitangaza abereka, Lague amaze gutsindira iyi kipe ibitego byinshi

Yagiye gutora ubusurira! Umwalimu yasanze umugore we ari kwiha akabyizi n’undi musore w’ibigango gusa ibyo yaragiye kubakorera byatumye bakora ibintu bitangaje mu ruhame