in

Nta mugabo usaza atabonye! I Kigali, umugabo yagiye kwa muganga bamufunga urubyaro atabibwiye umugore we, none yatunguwe no kubona umugore we atwite inda akamubwira ko ariwe wayimuteye

Nta mugabo usaza atabonye! I Kigali, umugabo yagiye kwa muganga bamufunga urubyaro atabibwiye umugore we, none yatunguwe no kubona umugore we atwite inda akamubwira ko ariwe wayimuteye.

Ku rubuga rwa Facebook, umugabo yagishije inama aho yabuze icyo akora nyuma yo gusanga umugore atwite kandi we yarifungishije urubyaro.

Yagize ati: “Mwaramutse KISS FM. njye n’umugore wanjye tumaranye imyaka 8 turushinze. Tujya kubana namubwiye ko nifuza ko tuzabyara umwana umwe gusa. Twaramubyaye ndetse ubu afite imyaka 6. Kuva icyo gihe madam yatangiye kunshyiraho igitutu ngo tubyare abandi bana ariko nkamubera ibamba. Mbonye bitazashoboka nahisemo kwifungisha ariko sinabimubwira ngo nirinde induru. Ejo bundi yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’umuntu utwite tujya kwa muganga dusanga koko aratwite, nagize ngo ndi kurota kuko narimbizi ko atari njye wayimuteye, buruko atashye ndamureba nkamubonamo umubeshyi gusa sinshaka gutangira kuzana impaka murugo hato n’iyo nda itamugwa nabi gusa ,umutima washengutse ndetse kubyakira byanze ,mungire inama y’icyo nakora?”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyeshuri barenga 60 bajyanwe mu bitaro igitaraganya kubera ibiyobyabwenge

“Hatabaye uburangare ku nzego zose icyaha nticyaba” RIB yemeye ko habaye uburangare bigatuma Kazungu yica abantu ntawurabutswe