in

“Nta mugabo uba ukurimo” Manishimwe Djabel yasubije umutoza Adil Mohamed ukomeje kuvuga ko atsindisha APR FC

Umutoza wa APR FC akomeje kwikoma bamwe mu bakinnyi ngo nibo barimo gutsindisha ikipe ya APR FC harimo Manishimwe Djabel.

Adil Mohamed ntabwo arimo kugaragaza imyitwarire myiza cyane muri iyi minsi binashibora gutuma yasohoka muri iyi kipe.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Marocco mu kiganiro n’itangazamakuru yikomye cyane Imanishimwe Djabel ko ariwe umaze iminsi atsindisha ikipe ya APR FC.

Yagize Ati “Kuri Djabel, Ni Kapiteni wa APR FC si Kapiteni wanjye. Yadutsindishije igitego avuyemo mu gice cya 2 kuri Monastir, adutsindisha mu Bugesera, mu kibuga ni ibyo ushoboye si ibyo wakoze.”

Nyuma yo gutangaza ibi uyu mutoza yaje gusubizwa cyane n’uyu musore mu kiganiro yahaye Radio 1, nawe aza gutangaza ko iyo umuntu agutereranye mu bihe bibi nta mugabo uba umurimo.

Djabel yagize ati“ Iyo umuntu musangiye ibihe byiza n’ibihe bibi muba mukwiye kubisangira. Iyo ushatse kugereka ibintu kuri mugenzi wawe nta mugabo uba ukurimo”

Ntabwo muri APR FC ibi bintu bisanzwe kuko iyi ni imwe mu makipe akunze kugaragaramo ikinyabupfura Kiri hejuru ariko ubwo bimeze gutya dushobora kuza kubona Hari abantu bari bwirukanwe.

Ibi byose byaje ubwo iyi kipe yatsindaga n’ikipe ya Bugesera FC ariko byatangajwe nyuma y’umukino APR FC yatsinzemo ikipe ya Marine FC.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Uwase Muyango mu magambo y’urukundo yifurije Kimenyi Vyes umugabo we umunsi mukuru w’amavuko.

Amafoto:Byiringiro Lague n’umugore we kelia bari mubyishimo n’ikibondo cyabo