in

Nta kuzuyaza Rayon Sport yeretse amarembo umutoza w’ayo

Ikipe ya Rayon Sport yafashe umwanzuro wo gutandukana nu wari umutoza wayo Mohamed Wadeu komoka muri Mauritania!

Ni nyuma y’aho iyi kipe yinjiye mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Iyi kipe yirukanye uyu mutoza nyuma yo kugaragaza umusaruro muke nyuma yo gutsindwa na Gasogi United mu mukino ufungura shampiyona.

Dore urugendo rwa Rayon Sports na Mohamed Wade rwarangiye nyuma y’aho umwe yavunishaga undi.

Wade akurikiye umutoza we mukuru Zelfani, agiye nta mutoza wungirije kuko ntiyigeze asimbuzwa, asize nta mutoza w’abanyezamu, asize Abagande 3 (Ojera, Baale na Tamale) ntawuzi akanunu kabo.

Tariki ya 8/10/2023 nibwo Zelfani yatandukanye na Rayon Sports nyuma y’iminsi mike inaniwe gusubiza ikirenge mu matsinda, atsinze umukino umwe muri 4 ya shampiyona (1W 3D).

Wade yafashe inkoni y’ubushumba atoza imikino 12 ya shampiyona harimo uwo aheruka gutsindwamo na Gasogi United 2-1.

Yatsinzwe imikino 3 atsinda 6 anganya 3 (6W 3D 3L)

Hari amakuru ko umutoza wungirije we yari kuboneka mu ntangiriro z’iki cyumweru none agiye mbere ye.

Nubwo umutoza Ivan Mannaerts ari mu #Rwanda nta kanunu ko yasubira muri Rayon Sports gahari.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19/1/2024 Rayon Sports irakira Gorilla FC banganyije mu mukino ubanza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amayobera ni yose mu rukundo rwa Diamond na Zuchu

Ibyaranze Inama idasanzwe ya FERWAFA yabereye muri Serena hotel.