in

Nta kongera gutegereza iminota 30! Imihanda 3 yo mu mujyi wa Kigali yahariwe imodoka zitwara abagenzi rusange kugira ngo abatega izi modoka bihute

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa aganira na The New Times, yatangaje ko hari imihanda itatu izaharirwa kugendwamo n’imodoka zitwara abagenzi muri rusange.

Iyi mihanda harimo uva mu Mujyi (Nyarugenge) ukomeza Rwandex-Sonatubes-Giporoso, uturuka mu Mujyi ugana Kimironko, ndetse n’uturuka mu Mujyi ugana Kicukiro izakurikiraho.

Rubingisa yavuze ko ikigamijwe ari ugushyira mu bikorwa gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST1), iteganya kuba yageze kuri iyo ntego bitarenze umwaka wa 2024 hakaba hamaze gutoranya imihanda ifite kilometero 22.

Ibyo ngo nibimara gukorwa, bizagabanya igihe abantu bamaraga ku mirongo mu Mujyi wa Kigali, bategereje imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, cyane mu masaha yo kuva ku kazi, kive ku minota 30 kigera kuri 15.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rusororo/Bambino! habereye impanuka ikomeye cyane y’imodoka nini yahise ifunga umuhanda Kigali-Rwamagana ukuba utakiri nyabagendwa

Sam Karenzi yatangaje benshi nyuma yo kuvuga ikintu atazabasha mu gihe Uwayezu Jean Fidel yaba afashije Rayon Sports kugera mu Amatsinda ya CAF Confederations Cup