Twifashishije urubuga EL CREMA, ibi ni bimwe mu bimenyetso simusiga bizakwereka ko umugabo wawe afite icyo agukinga.
1.Ntiyitaba telefoni muri kumwe
Ikimenyetso simusiga kizakwereka ko umugabo wawe hari icyo aguhisha ni uko atazitaba telefoni cyangwa ngo asubize ubutumwa bugufi muri kumwe. Nibamuhamagara akayubika cyangwa akajya kwitabira hanze ni uko hari icyo agukinga.
Nubona umugabo wawe afite uyu muco bitari bisanzwe uzihutire kugenzura icyo yaba ari kuguhisha.
2.Acunga telefoni ye cyane
Iyo umugabo wawe atangiye kwizirikaho telefoni ye cyane haba hari ikintu aguhisha, ha handi usanga atayitereka hasi akaba yayijyana no mu bwogero cyangwa agahora ahinduranya ibiyifunga. Buriya aba afite icyo agukinga.
3.Agira uburakari iyo utangiye kumubaza ibibazo
Iyo umugabo wawe adafite icyo aguhisha iyo umubajije ku myitwarire afite agusubiza neza akaba yakwereka n’impamvu zabyo. Iyo afite ibyo agukinga wagira icyo umubaza agusubizanya umunabi ku buryo utazongera kugira icyo umubaza.
4.Gutanga ibisobanura byinshi cyane
Uburyo umuntu agusubiza ibibazo umubajije bishobora kukwereka niba hari icyo aguhisha. Nubaza umugabo wawe niba ntacyo aguhisha ukobana arikoza hirya no hino ashaka ibisobanuro byinshi ashaka inkuru zitandukanye zatuma aba umutagatifu imbere yawe, uzagire amakenga.
5.Atangira kukwitwaraho neza
Kuba umuntu mwiza cyane bitari bisanzwe ni ikimenyetso gishobora kukwereka ko umugabo wawe hari icyo aguhishe. Akenshi abantu bakora ibintu bitari byiza usanga bigira abantu beza ngo hatagira ubakeka. Niba umugabo wawe atangiye kwigira mwiza cyane , cungira hafi
6.Kutakubonera umwanya
Niba umugabo wawe atakikubonera umwanya nk’uko bisanzwe kandi nta mpamvu yabiteye yindi wenda nk’akazi kenshi, amasomo n’ibindi, menya ko afite ibyo agukinga adashaka ko wavumbura igihe muri kumwe.