in

Miss Naomie amaze kunsaza| Kadaffi yongeye gushimangira urukundo akunda Miss Naomie

Kadaffi Pro umaze kumenyerwa nk’umukamezi wakamejeje akaba ndetse yareruye akavuga ko akunda Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 yongeye kuvuga ko urwo akunda Miss Naomie ari urw’akadasohoka. Ni mu kiganiro Kadaffi Pro yagiranye na Chita Magic Tv aho yari yatumiwe nk’umutumirwa. Muri iki kiganiro kandi yari kumwe na mugenzi we, Papa Cyangwe, babana muri Rocky Entertainment, wari waje kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise NZONZE.

Nkuko Kadaffi yabivuze yavuze ko ahora yishimye kuko afite umukunzi urusha abakobwa bose bo ku isi ubwiza. Uwo ntawundi ni Miss Naomie Nishimwe.

Aya magambo Kadaffi yavuze kandi aje akurikira andi uyu musore aherutse kuvuga ubwo ifoto ye na Miss Naomie yajyaga hanze ari nayo ndetse yazamuye imbamutima z’abantu benshi bagahita bemeza ko aba bombi bafitanye urukundo.

Kadaffi na Miss Naomie

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nta gushidikanya: ibi bimenyetso nubibona ku mugabo wawe azamenye ko hari byinshi agukinga.

Biteye ubwoba cyane: Inzoka yaragonzwe nyuma bayisangamo ihene yari imaze kumira (Amafoto)