in

NdabikunzeNdabikunze

« Nta cyantunguye, mbahaye umugisha kandi mbihaye umugisha » – Amagambo ya Anita Pendo nyuma yuko umusore babyaranye yambitse impeta umukobwa benda kurushinga

Ku munsi w’ejo nibwo hagiye hanze inkuru y’uko Ndanda wabyaranye na Anita Pendo yambitse impeta umukunzi we mushya benda kurushinga. Nyuma y’iyi nkuru, abantu benshi bacitse ururondogoro bavuga byinshi byiganjemo ko Anita Pendo baba bamuciye inyuma n’ibindi bitandukanye byagarukaga kuri Anita Pendo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga 2021, mu kiganiro Magic Morning gica kuri Magic Fm, umunyamakuru Anita Pendo yagize byinshi avuga kuri iyi nkuru ndetse anasubiza abantu benshi bamwoherereje ubutumwa bwiganjemo ubwo kumwihanganisha. Mbere gato y’uko Anita Pendo agira icyo avuga yabanje kuvuga ko ibyabaye nta kintu cyamutunguye dore ko yatandukanye na Ndanda mu mwaka wa 2018 akaba yatunguwe ahubwo no kumva abantu batari babizi agendeye ku butumwa bamwohererezaga bwo kumwihanganisha. Anita kandi yanifurije ishya n’ihirwe Ndanda na fiancée we mu buzima bushya bitegura kuzabanamo.

Mu magambo ye bwite, Anita Pendo yagize ati « Nta kintu na kimwe cyantunguye! Please mumuhe amahoro, I really support him mu cyemezo kiza yafashe. Abantu benshi barabyarana ariko ntabwo kubyarana bivuze kubana. Nta kintu kidasanzwe cyabaye, kuba yafata umwanzuro wo gukomeza ubuzima bwe n’undi muntu ni sawa. Nari mbizi ko ari kumwe n’undi muntu kuri bamwe bamwe na bamwe byababereye bishya ariko njyewe nari mbizi. Ndamwifuriza amahirwe na his wife to be, bazabyare hungu na kobwa. Mbihaye umugisha kandi mbahaye umugisha ».

Ndanda yambitse impeta umukobwa benda kurushinga
Anita Pendo yifurije ishya n’ihirwe Ndanda na Fiancée we

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi ukomeye ufashwa na Diamond Platnumz yasebejwe bikomeye n’umukunzi we kuri radiyo bose babyumva.

Abantu bacitse ururondogoro kubera umukobwa w’imyaka 25 washakanye n’umukambwe w’imyaka 96.