in

Umuhanzi ukomeye ufashwa na Diamond Platnumz yasebejwe bikomeye n’umukunzi we kuri radiyo bose babyumva.

Umuhanzi Lava Lava uri mubagezweho mu ndirimbo z’urukundo muri Tanzania ndetse usanzwe ufashwa na Diamond Platinumz, yasebeye kuri Radio ubwo yajyaga gutungura umukunzi we bari bamaze igihe bashwanye.

Uyu musore usanzwe akundana n’umukobwa witwa Lulu Diva bamaranye imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo, bivugwako hari hashize ibyumweru 2 umukobwa afashe umwanzuro ko batandukana.

Lulu yafashe umwanzuro wo gutandukana na Lava Lava, umuhungu ntiyabyishimira ndetse byaramubabaje cyane bigera naho abigaragariza kumbuga nkoranyambaga ze ashaka kwerekanako atabasha kubaho murukundo uyu mukobwa adahari.

Lava Lava yari amaze iminsi igera kuri itanu yanditse amagambo kumbuga nkoranymbaga ze yinginga uyu mukunzi we amusaba ko yamuha amahirwe yakabiri bagasubirana ndetse asaba n’abakunzi b’umuziki we ko bamufasha kwinginga Lulu Diva bari basanzwe bari mu munyenga w’urukundo.

Lava Lava yapfukamye asaba imbabazi ariko biranga biba iby’ubusa
Uyu musore nyuma yo kubonako inzira zose yaciyemo asaba imbabazi zanze nibwo yigiriye inama yo gutungura uyu mukunzi we, ubwo yari yatumiwe mukiganiro kuri Radio ya Wasafi FM, Lava Lava yaje yitwaje indabo yinjira aho uyu mukunzi we yari ari gutangira ikiganiro, afite indabo mu ntoki agerageza gupfukama asaba imbabazi ndetse byumvika no kuri iyi Radio, umukobwa yarakomeje aratsemba, ahakanira uyu musore kugeza naho ahagurutse aragenda, abanyamakuru bamufashije kwinginga nabyo biranga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kwerekana ibere rye, dore ikindi kintu Ariel Wayz agiye gukorera abafana be

« Nta cyantunguye, mbahaye umugisha kandi mbihaye umugisha » – Amagambo ya Anita Pendo nyuma yuko umusore babyaranye yambitse impeta umukobwa benda kurushinga