in

Abantu bacitse ururondogoro kubera umukobwa w’imyaka 25 washakanye n’umukambwe w’imyaka 96.

Abantu batangajwe cyane n’urukundo rudasanzwe umukobwa ukiri muto cyane ku myaka 25 y’amavuko yakunze umusaza uruta sekuru kugeza babanye nk’umugabo n’umugore.

Aba banamaranye igihe kuko bashyingiranywe umugabo afite 91 naho umukobwa afite 21, aba bombi bavuga ko bakundana byasaze ndetse itandukaniro hagati y’imyaka yabo ntacyo ryahungabanyije ku mubano wabo. Nyamara kurundi ruhande abantu bemeza ko uyu mukobwa muto yemeye kubana n’uyu mukambwe akurikiranye ifaranga ryinshi cyane uyu musaza afite cyane ko uyu mukobwa abizi neza ko isaha yose uyu musaza ashobora gutabaruka.

Umukobwa we ibi bamushinja abyamaganira kure ndetse akemeza ko uyu musaza w’imyaka 96 amukunda urudashira kandi rwinshi cyane. Avuga ko mu mutima we yiyumvamo uyu musaza cyane ndetse ibyerekeranye n’imitungo atajya abyitaho na rimwe ahubwo we yirebera umugabo we gusa. Ubukwe bushingiye ku mitungo ni ikintu cyeze cyane kandi ku isi hose ariko noneho byagera ku banyafurika bikaba ikibazo gikomeye cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

« Nta cyantunguye, mbahaye umugisha kandi mbihaye umugisha » – Amagambo ya Anita Pendo nyuma yuko umusore babyaranye yambitse impeta umukobwa benda kurushinga

RURASHONGA: Zari Hassan yihimuye ku mukunzi we mushya yari yarasimbuje Diamond Platnumz amukorera igikorwa kibi bagitandukana.