in

Nshuti Innocent yimanye u Rwanda

Mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2025, Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Libya igitego 1-1 mu rugendo rwabo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Morocco. Uyu mukino wabereye kuri Tripoli Stadium kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Nzeri 2024, wari uwo ku munsi wa mbere w’amatsinda, aho u Rwanda rwisanze mu itsinda D.

 

Ikipe y’igihugu ya Libya yabanje kwerekana ko idashaka gutakaza amanota imbere y’abafana bayo, igira imbaraga mu guhererekanya umupira ndetse no gusatira Amavubi kenshi. Ku munota wa 15, Libya yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Subhi Al Dawi, nyuma yo gucenga ab’inyuma b’Amavubi agatera ishoti rikomeye umunyezamu Fiacre Ntwari atabashije guhagarika.

 

Amavubi nayo yakomeje gushakisha uburyo bwo kwishyura, ariko uburyo bwabonetse bwaburiyemo intsinzi. By’umwihariko, ku munota wa 6, Nshuti Innocent yagize amahirwe yo gutera umupira mwiza yari ahawe na Mugisha Gilbert, ariko birangira ananijwe no kuwushota neza, ab’inyuma ba Libya barawumwambura.

 

Ku munota wa 40, umutoza w’Amavubi, Torsten Frank Spittler, yakoze impinduka zatumye Jojea Kwizera asimburwa na Samuel Gueulette. Igice cya mbere cyarangiye Libya ikiyoboye umukino n’igitego 1-0.

 

Mu gice cya kabiri, Amavubi yagaragaje imbaraga zidasanzwe, by’umwihariko ku munota wa 47 ubwo Nshuti Innocent yishyuraga Libya igitego akoresheje igituza ku mupira mwiza wazamuwe na kapiteni Djihad Bizimana. Iki gitego cyatumye ikipe y’igihugu ya Libya isubira mu mukino isatira, ariko uburyo bwo gutsinda buba buke, cyane cyane ubwo Fiacre Ntwari yaburijemo uburyo bwari bukomeye bwa Ahmed Ekrawa.

 

Amavubi yakomeje gukora impinduka mu bakinnyi hagamijwe gushaka igitego cy’intsinzi. Rubanguka Steve yasimbuwe na Mugisha Bonheur ku munota wa 65, mu gihe ku ruhande rwa Libya, Milutin Sredovic yinjizaga Mohamed Bettamer asimbuye Nour Al Qulaib.

 

Mu minota ya nyuma, Amavubi yagerageje gushakisha igitego cya kabiri ariko bigorana. Ku rundi ruhande, Libya nayo yakomeje gusatira, ariko Mutsinzi Ange na bagenzi be b’ab’inyuma b’Amavubi banga ko batsindwa, Mutsinzi aritanga ashyira umupira muri koroneri ubwo Tariq Bishara yashakaga gusunikira Ekrawa mu izamu.

 

Umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1. U Rwanda rwiyongereye inota rimwe rikomeye mu rugamba rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Amavubi azongera gusubira mu kibuga ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha bakina na Nigeria, nayo bari kumwe mu itsinda D. Uyu mukino uzabera mu Rwanda, ukazaba ari uw’ingenzi mu rugendo rwo kugera i Morocco mu 2025.

Amafoto yanze umukino wahuze U Rwanda na Libya 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Djihad BIZIMANA yageze ku kibuga cy’indege muri Libya ahita atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano z’iki gihugu

Patriots BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BetPawa Playoffs 2024 itsinze Kepler BBC 3-0