Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Djihad Bizimana yari yasigaye mu maboko y’Inzego z’umutekano za (IMMIGRATION) ku kibuga k’indege cya Mitiga International Airport muri Libya.
Djihad Bamusanganye VISA ya ISRAEL muri Passport ye basa nababonye umwanzi kuko iki gihugu kirazira kugira aho uhurira na Israel,
Byageze aho federasiyo ya ruhago muri LIBYA ibwira VP wa Ferwafa bwana Marcel (uyoboye delegation) ko iyi Case ibarenze iri mu maboko yabashinzwe umutekano (Libyan Security Services).
Amakuru dukesha David Bayingana, yatangaje ko habayeho ubufatanye bw’inzego (CAF, Ambasade y’uRwanda i Tripoli ifite Ikicaro i Cairo niya LIBYA mu Rwanda) Kugirango Kapiteni Arekurwe.
Djihad wari wageze ku kibuga cy’indege saa 09h45 yarekuwe saa14h00 zo kuri uyu wa kabari tariki 3 Nzeri 2024, ubu ameze neza yasanze abandi mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi iri kwitegura umukino na Libya.