in

Nsabimana Aimable agiye gutangwaho akayabo na mucyeba wa Kiyovu Sports

Myugariro wo hagati mu ikipe ya Kiyovu Sports ari mu biganiro n’ikipe ya Police FC aho ishobora kumutangaho akabakaba miliyoni 15 z’Amanyarwanda agasinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu myugariro wasoje amasezerano muri Kiyovu Sports, byari byavuzwe ko azongera amasezerano ariko kugeza aka kanya ntabwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwamuha amafaranga bumvikanye ngo aahyire umukono ku masezerano.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko ikipe ya Police FC igeze kure ibiganiro na Nsabimana Aimable bikaba bivugwa ko ishobora kumugura akabakaba miliyoni 15, gusa na AS Kigali yatangiye kumuganiriza.

Nsabimana Aimable yakiniye amakipe atandukanye arimo Marines FC, APR FC, Police FC na Kiyovu Sports.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kanakuze Salumu
Kanakuze Salumu
1 year ago

Nagende nigiswa

Ikipe y’igihugu ya DR Congo yakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara mu gihe bari mu irushanwa rya CHAN

Gasogi igiye gusinyisha umukinnyi ukomeye uvuye Cameroon