in

“Nonese Pamela azaririmba?” Umuhanzi Big fizzo wo mu Burundi yongeye kuburira The Ben ugiye gutaramira abarundi – VIDEWO

Mu minsi mike ishije nibwo umuhanzi Big Fizzo wo mu Burundi yaburiye The Ben uri mu myiteguro yo gutaramira abarundi, aho yamubwiraga ko yaza mu Burundi yikandagira ngo kuko u Burundi bufite ba nyirabwo.

Big Fizzo yagize ati “Ngo The Ben agiye kuza mu Burundi koko?? Amenye ko aje mu gace gafite ba nyirako.”

Mu kiganiro yagiranye na Chita Magic, Big Fizzo yongeye guhamya aya makuru aho yavuze ko The Ben utegerejwe gukorera igitaramo Bujumbura akwiye kumenya ko u Burundi bufite abahanzi babizi neza.

Ubwo Big Fizzo yabazwaga ku iturufu The Ben yakoresheje ryo kuzana n’umugore we Pamela mu Burundi, yasubije ko ngo ibyo ntacyo bivuze ngo kuko atazaririmba.

Byitezwe ko The Ben azataramira abarundi tariki 30 Nzeri 2023, ndetse na tariki 1 Ukwakira 2023.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa utabikora ntaba ari umusirimu! Dore uburyo bugezweho bwo kwifotoza ku bakobwa ku buryo umukobwa utarabikora bamubona nkaho atari umusirimu

Yishyuye uwamuteye inda! Mu Rwanda, Umugore witwa Jacqueline yavuze ukuntu yishyuye umugabo kugira ngo amutere inda nyuma yo kubura uwamukunda uko yari ari