in

Umuhanzi Darest wahoze mu iitsinda rya Juda muziki yatangaje amagambo akomeye kuri Munyemanzi Honoline wagaragaye mu mashusho y’urukozasoni -AMAFOTO

Umuhanzi Darest Ishir wahoze mu itsinda rya Juda Muziki, yagaye cyane abanyarwanda bafashe umwanya bagatuka umukobwa witwa Munyemanzi Honorine wagaragayeho amashusho y’urukozasoni ndetse anagaya umusore wayashyize hanze kandi barakundanaga.

Uyu musore mu kiganiro yagiranye na Thechoice dukesha iyi nkuru yavuze ko biteye isoni n’ikimwaro kubona umusore muzima, afata amashusho y’urukozasoni y’uwahoze ari umukunzi we akayasakaza ku mbuga nkoranyambaga kandi barasangiye urukundo.

Darest yagize ati “Nta bumuntu, ni ubutindi kandi ni ubunyamanswa buvanze n’ubuhemu”.

Yakomeje agira ati “Njyewe sinumva ukuntu abantu baba barasangiye byinshi birimo n’imibiri yabo, hanyuma ngo nibatandukana, bajye gushyirana hanze.

Ubuse ko numva ko n’umukobwa hari amashusho afite y’umusore, kuki atayashyira hanze nawe ngo bahimane? Impamvu atayashyira hanze n’uko afite ubumuntu muri we kandi numva aricyo kintu cyakaturanze”.

Ibi kandi bije bikurikira ubutumwa yari aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze maze bugasamirwa hejuru aho bamwe bemeranya nawe ko amabanga y’abakundana atagomba kujya hanze n’ubwo hari abavuga ko nta n’amabanga y’amashusho y’urukozasoni agomba kubikwa kuko baba batumva impamvu yayo.

Honorine uvugwa, amaze iminsi akwirakwira hose mu mashusho amugaragaza akora ibiteye isoni, aho bivugwa ko ayo mashusho yashyizwe hanze n’umusore bakundanaga bakaza gutandukana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Rayon Sports yaciye ibintu nyuma yo kuvuga ikintu gikomeye yabonye kuri Al Hilal Benghazi ariko kizamuha imbaraga zo kuyikuramo

Amajwi y’usaba ‘Happiness’ yagarutsweho! Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo Prince Kid – Urukiko rwategetse igihe k’isomwa ku mwanzuro w’urubanza