Umunyamakuru wa radio Rwanda Axel Rugangura nyuma yo guterwa igitutu n’abantu benshi biganjemo abakunzi be bamusaba gushaka umugore, ubu yamaze gufata umwanzuro ko umwaka utaha utazasiga ataramushaka.
Uyu musore ukundwa n’abantu benshi kubera ubuhanga afite budasanzwe mu kogeza umupira w’amaguru, afasha uyu mwanzuro bwa kabiri kuko no mu ntangiriro z’uyu mwaka yari yaravuze ko igikombe cy’isi cya 2022 kizaba yaramaze kurongora none cyageze atarabikora.
Ibi yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa Instagram aho yanditseho amagambo agira ati “Umwaka utaha noneho ntuzansiga, Nzadohoka”.