in

Noneho igikombe ntabwo kizayica mu myanya y’intoki: Kiyovu Sports igiye gusinyisha umutoza uherutse guhesha ikipe yatozaga igikombe cya shampiyona ufite n’igihembo cy’umutoza wahize abandi

Noneho igikombe ntabwo kizayica mu myanya y’intoki: Kiyovu Sports igiye gusinyisha umutoza uherutse guhesha ikipe yatozaga igikombe cya shampiyona ufite n’igihembo cy’umutoza wahize abandi.

Ikipe ya Kiyovu Sports imaze imyaka igera kuri ibiri yose yarabuze igikombe cya shampiyona y’u Rwanda kiyica mu myanya y’intoki ubu igiye gusinyisha umutoza w’umurundi witwa Bipfusha Joslin wahesheje igikombe cya shampiyona ikipe ya Bumamuro FC yo mu gihugu cy’u Burundi umwaka ushize.

Uyu mutoza n’umuhanga cyane dore ko yegukanye n’igihembo cy’umutoza mwiza wahize abandi mu gihugu cy’u Burundi umwaka ushize ubwo yafashaga Bumamuro FC kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Burundi.

Biravugwa ko ikipe ya Kiyovu Sports iri mu biganiro bya nyuma n’uyu mutoza ndetse ko nta gihindutse aratangazwa nk’umutoza mushya w’Urucaca.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Uzagira ineza yanjye yibuka, azayiture abana banjye” Umunyamakuru Théogène yasobanuye iby’urwandiko ruteye agahinda rwasakaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yari afungiwe i Mageragere

Ibye byose biba byihagazeho! Imyambaro Lionel Messi yambaye ubwo yatwaraga igikombe cy’Isi cya 2022, igiye guca agahigo ko kugurishwa amamiliyari menshi ku Isi