in

Noneho igikombe cya Champions League bagitwara: Ikipe ya Manchester City umuvumo wa Yaya Toure wamaze kuyikurwaho

Ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy’u Bwongereza itozwa n’umutoza Pep Guardiola ishinjwa kudatwara igikombe gihiga ibindi ku Isi cya Uaefa Champions League ngo kubera umuvumo yatewe n’abakinnyi bakomoka muri Afurika.

Pep Guardiola kuva yava mu ikipe ya FC Barcelona ntarongera gukoza imitwe y’intoki ku gikombe cya Champions League bikaba bivugwa ko biterwa no kuba yarafataga nabi abakinnyi bakomoka ku mugabane w’Afurika barangajwe imbere n’umugabo ukomoka mu gihugu cya Ivory coast witwa Yaya Toure.

Yaya Toure n’umukinnyi wafashwe nabi n’umutoza Pep Guardiola mu gihe yazaga mu ikipe ya Manchester City akajya yanga kumukinisha kandi yari umuhanga ku rwego rwo hejuru gusa mwenyewe Yaya Toure yamaze kwitandukanya nuwahoze ashinzwe kumushakira amakipe wakwirakwije inkuru ivuga ko kuba Manchester City idatwara Champions League ari umuvumo w’Abanyafurika.

Yaya Toure mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter yasabye itangazamakuru kumufasha kumvikanisha ko imivumo ivugwa mu ikipe ya Manchester City ntaho ahuriye nayo kandi asaba uwahoze ashinzwe kumushakira amakipe ko adakwiriye kongera ku muhuza niyo myumvire idafite ishingiro kuko bishobora kugira icyo byangiza.

Dimistri Saluk wasakaje iyi nkuru cyane y’uko abakinnyi bakomoka ku mugabane w’Afurika aribo batera umwaku ikipe ya Manchester City ku munsi w’ejo yatangaje inkuru nziza cyane kubakunzi b’ikipe ya Manchester City avuga ko umuvumo wari warashyizwe ku ikipe yabo wakuweho kandi asaba imbabazi abakunzi ba Man City.

Ibi bikaba bigaragaza ko umuvumo wari warashyizwe ku ikipe ya Manchester City wo kutegukana igikombe cya Champions League wamaze gukurwaho noneho ishobora kuba yacyegukana.

 

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bavuye kure! Reba ifoto y’abahanzi b’ibyamamare bo muri Tanzania igaragaza uko bari bameze bakirwana n’ubuzima – IFOTO

Buri wese aratumiwe: Yvan Muziki, Marina na Intore Massamba bazatanga ibyishimo ku bakunzi babo muri weekend