in

Noneho bazajya bagenda baniryamiye! Ikipe ya Rayon Sports iri mu bihe byayo igiye kugura imodoka nshya ikiri mu mashashi izajya itwara abakozi bayo bameze nk’abari muri Hotel y’inyenyeri 5

Nyuma y’imyaka hafi ibiri ikipe ya Rayon Sports nta bus ifite, kuri iyi nshuro irimo gukora ibishoboka byose ngo ibe yabona indi mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2022-23 utangira.

Amakuru ahari ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumvikana n’umuntu ugomba kubagurisha iyi modoka izajya itwara abakinnyi ndetse bazayishyura mu byiciro.

Bivugwa ko ari umunya-Kenya ugomba kuyibaha.

Uyu munyakenya we yasabye Rayon Sports kumwereka bus yifuza ubundi we akayibahereza.

Impande zombi zumvikanye ko iyi modoka igomba kwishyurwa mu gihe cy’imyaka 5.

Nta gihindutse ikaba igomba kuba yageze mu Rwanda mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2022-23 utangira.

Rayon Sports igiye kwakira iyi modoka mu gihe hari n’indi yari yaraguze na Akagera Motors ariko inanirwa kuyishyura karayisubiza.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu 30 bari bagiye gutabara Donath wapfiriye mu mpanuka yahitanye Pastor Theogene bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa umusururu warozwe

Barambiwe kugenda bahekeranye mu tumodoka twa macye: Ikipe ya Rayon Sports yanze ku baho nta Bus itunze ubu igiye kumanura iyigikoko mumurwa