in

Noneho barira ayo kwarika! APR FC ishobora gutakaza rutahizamu wa yo ngenderwaho

Amakuru aturuka muri Zanzibar ni uko ikipe ya Simba SC yaba yifuza rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Nigeria, Victor Mbaoma Chukwuemeka.

Uyu rutahizamu umaze gutsinda ibitego 12 mu gice kibanza cya shampiyona y’u Rwanda ya 2023-24, imikino 2 yakinnye abanza mu kibuga (Singida na JKU) yose agatsinda igitego ndetse n’uwo yaraye agiye mu kibuga asimbura wa Simba SC muri Mapinduzi Cup, yari ihagije kugira ngo umutoza wa Simba SC amubenguke.

Umutoza wa Simba SC, Abdelhak Benchikha akaba yarishimiye imikinire y’uyu mukinnyi aho abona ko hari byinshi yafasha cyane ko atanyuzwe n’umusaruro wa ba rutahizamu be barimo kapiteni John Bocco, Moses Phiri.

Abona ari we mukinnyi mwiza washyira igitutu kuri Jean Baleke.

Amakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru yamenye ni uko bahise banabaza ibijyanye n’amasezerano y’uyu musore muri APR FC basanga asigaranye umwaka n’igice w’amasezerano.

Muri iri soko rito ry’abakinnyi ryo mu kwa Mbere, ashobora kutagenda ariko mu mpeshyi y’uyu mwaka bizagorana ko izamugumana cyane ko Simba SC yiteguye kwishyura amafaranga akubiye mu masezerano y’uyu mukinnyi ku ikipe izaba ishaka kumugura muri APR FC.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ukuri ku nkuru y’abakinnyi ba ADDAX FC ya Juvenal Mvukiyehe bashinjwa kurya dendo y’umuturage n’impamvu bashyizwe mu majwi cyane

Imana imwakire mu bayo! Umunyabigwi mu ikipe y’i gihugu ya Brasil yapfuye -Amafoto