in

Ukuri ku nkuru y’abakinnyi ba ADDAX FC ya Juvenal Mvukiyehe bashinjwa kurya dendo y’umuturage n’impamvu bashyizwe mu majwi cyane

Abakinnyi b’ikipe ya ADDAX FC ya Juvenal Mvukiyehe ni abere ntabwo bigeze barya dendo [dindon] y’umuturanyi wabo nkukobyari byavuzwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Mutarama 2024..

Umwe mu baturanyi b’aba bakinnyi yari yabwiye umunyamakuru wa Radio&TV10,Oswakim, ko barimo gusaba nyiri ADDAX FC, ari we Juvenal Mvukiyehe ngo abarihe itungo ryabo abakinnyi be bariye.

Amakuru yaje kumenyekana ko nta dendon y’umuturanyi aba bakinnyi bariye.

Iyi Dendon yarariraga amagi 12 yayataye iratorongera, ba nyirayo barayibura bashinja aba bakinnyi ko bayiriye..

Icyakora,nyuma y’amagambo ngo bagiye kubona babona iyi dendo iragarutse nk’uko ikinyamakuru Imirasire Tv kibitangaza.

Ni uko mu kuyishakisha bageze aho aba bakinnyi bacumbitse, dore ko baturanye, bakahasanga amababa yapfuwe ’kuri dindon’.

Ikindi cyatumye babakeka ni uko muri aba bakinnyi harimo abaturuka mu bihugu bigira abaturage bazwiho gukunda byasaze inyama.

Bikiba,Nyir’urugo yari yagize ati ’Abakinnyi baturuka muri RDC ntibagombaga kuyirebera izuba.’

Aba bakinnyi batuye mu murenge wa Muyumbu, muri Rwamagana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntagutinda mu makoni cyangwa ngo atekereze byinshi! Kimenyi Yves agiye gusaba no gukwa Uwase Muyango (Amashusho)

Noneho barira ayo kwarika! APR FC ishobora gutakaza rutahizamu wa yo ngenderwaho