in

Noneho barabasenyera! Harry Maguire na mugenzi we bakoranye amabara, bari gukarangwa n’abafana baraye bahemukiye (AMAFOTO)

Mu ijoro ryakeye Manchester United yaraye isezerewe muri 1/4 mu irushanwa rya Europe league nyuma yo kwandagazwa na Sevilla, yayiteye ibitego bitatu ku busa.

Wari umukino wo kwishyura dore ko ubanza bari banganyije ibitego 2-2, bivuze ko Manchester United yasezerewe itsinzwe ibitego 5-2.

Itsinzwe y’ijoro ryakeye, abafana ba Manchester United bayigeretse kuri myugariro Harry Maguire na mugenzi we David De Gea.

David De Gea yahaye umupira Harry Maguire ari imbere ye ni uko myugariro wavumwe n’abafana aba awihereye umwataka wa Sevilla maze aba abateye igitego cya mbere.

Nyuma yo kurya icyo gitego Manchester United yariye ibindi 2, umukino urangira ari 3-0.

Nyuma y’umukino abafana bafashe terefone zabo batuka Maguire na De Gea aho bibanze cyane kuri uyu myugariro umaze kugirwa akabaye icwende.

Umwe ati: “Tuvire mu ikipe.”

Undi: “Degea ni we wabyishe aha umupira Maguire kandi azi ukuntu nta kigenda.”

Undi ati: “Ariko Maguire na Degea baba bari guhimana.”

Undi na we ati: “Maguire nta bundi buryo yari afite kuko De Gea yamuhaye umupira ari mu bakinnyi batatu ba Sevilla.”

 

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mukansanga Salima yagaragaje ko azirikana abantu ndetse yerekana n’ubumuntu bwe

Ubanza akuze: Anita Pendo yabwiye amagambo ahambaye umunyamakuru Gitego ku isabukuru ye y’amavuko