Nyuma y’iminsi mike umunyamakuru Irene Murindahabi ureberera inyungu zabahanzi batandukanye harimo na Dorcas na Vestine avuga ko afitiye uruhisho abafana n’abakunzi b’aba bahanzi ,kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yabo bise ARAKIZA.
Kuri uyu wa mbere tariki 27 Kamena 2022 nibwo uyu munyamakuru yazindukiye ku mbuga ze nkoranyamabaga ashishikariza abafana ba Vestine na Dorcas kujya kuri Youtube kugirango birebere iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo.Ni nyuma y’amezi agera muri atatu aba bahanzi bari ku masomo.