in

Ni akumiro:yamaze imyaka myinshi yishyura amafaranga menshi y’inzu atazi ko nyir’ibyondo ari umugore we

Umugabo witwa Mr. Vuong, wo mu mujyi wa Haikou , mu Bushinwa  yahuye n’uruva gusenya ubwo umugore we yamutekeraga umutwe akamara imyaka 8 yose yishyura amafaranga atabarika ku nzu nyamara ayaha umugore atabizi kuko yari yaramubeshye ko nyir’inzu aba mu mahanga.

Ngo nyuma yo kubona inzu, Vuong yakomeje akazi ke gasanzwe gatuma akunda kuba ahuze, byatumye aha umugore we uburenganzira bwo kuba ariwe usinya amasezerano y’ubukode. Nyuma byose birangiye nibwo umugore we yamubwiye ko yabonye inzu y’ama Yuan 8000 angana namadorari ibihumbi 14 ku kwezi, amubwira ko nyiri nzu aba hanze y’igihugu bityo kuko ariwe bagiranye amasezerano umugore niwe uzajya ayamwoherereza.

Barabyemeranije ndetse bemeranya ko buri wese azajya yishyura ama Yuan 4000 angana n’amadorari ibihumbi 7 ku kwezi, Vuong yagize ati” narishimye cyane kubona umugore wanjye ahangayikishijwe n’ubukungu bwacu twembi maze akemera ko dufatanya kwishyura inzu”. Imyaka yaragiye iricuma vuong yoherereza umugore we amafranga, ndetse ntatinde kuyohereza na rimwe cyangwa se ngo abure.

Ubwo byajyaga kumenyekana, police yo muri ako gace yaje muri urwo rugo iri kubaza ku bijyanye n’imiturire no kuyivugurura, nibwo umugore yakuyeyo agakapu abikamo impapuro z’imitungo ye, mukumusubiza urupapuro rugaragaza ko ariwe nyiri nzu ruramucika rugwa hasi.

Umugabo akimara kurubona umugore we yari arimo guseka ndetse no kwishinja icyaha icyarimwe, nuko ajya kuryama kugeza ubwo umugabo we yamusanze mu buriri maze akamubwira ko yabikoze kugira ngo amufashe kwizigamira ndetse no kuzigama amafranga yo gukora ibindi bintu. Ubwo Vuong yatangaza inkuru ye n’ibinyamakuru byo mu bushinwa, abayumvise byabatangaje cyane kubera uyu mugore wamaze imyaka yose abitse iryo banga ryo kuba afite inzu umugabo atayizi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bushali yakoreye ibirori umwana we w’umuhungu wagize isabukuru (Amafoto)

Nonaha M Irene asohoye Indirimbo nshya ya Vestine and Dorcas yirebe mu bambere (video)