in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Noella

Amazina

Noella ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu kilatini ku izina Natalis bikaba bisobanura uwavutse mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheli cyangwa se uwavutse kuri Noheli.

Bamwe bamwita Noelle, Noelene, Noela, Noelia n’ayandi

Bimwe mu biranga ba Noella

Ni umuntu utabika ibanga igihe kirekire, niyo abigerageje biramugora cyane bikarangira abivuze .

Gusa nubwo atabika ibanga , ni umuntu utazi kubeshya , ntabwo azi guca ku ruhande akubwiza ukuri muri byose, Noella avugisha ukuri ni nayo mpamvu iyo hagize umubaza icyo yabwiwe nk’ibanga bimunanira kugihisha.

Imyitwarire ye abandi bayifata nk’igitugu, kuko ibintu byose aba ashaka ko bikorwa ako kanya kandi vuba vuba.

Ni umuntu uzi gukora kandi uzi gutera umwete abandi,gusa akora ibintu byose ahubuka ku buryo atabasha no kubona ahakozwe ikosa.

Ni umuntu w’umunyamatsiko uba ushaka kwihuta agasiga n’igicicucu cye.

Ubuzima abufata nk’ikibuga cy’ishiraniro hahandi iyo urangaye ushobora kuhatakariza ubuzima.

Akunda imikino itandukanye, kuganira no gutanga amakuru, akunda impinduka no gutembera.

Iyo umubonye ako kanya uramukunda bitewe n’ukuntu azi kuganira, guseka neza no kwiyegereza abantu.

Ni umuntu ugira umutima woroshye, iyo umukomerekeje biragorana kongera kugaruka mu buzima busanzwe.

Akunda ibijyanye n’ubucuruzi, kwamamaza, itangazamakuru ,gukina komedi n’ibindi bituma ahura n’abantu benshi.

Iyo akiri umwana aba avuga utugambo twinshi, ugasanga arasakuza ariko iyo afashijwe n’ababyeyi cyangwa abandi bamurera agenda akura ahinduka

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Michel

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Nadia