in

NdabikunzeNdabikunze

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Nadia

Amazina

Nadia ni izina ryitwa ab’igitsina gore, rifite inkomoko mu rurimi rw’ikigereki rikaba risobanura “ibyiringiro.” Iri zina rikunze kugaragara mu bihugu by’iburayi no mu bihugu by’abarabu.

Nadia ni umuntu ukunda gukorera ubuvugizi ibibazo biriho, ntiyizirika ku bintu kandi ashobora guhimba udushya dutangaje. Nubwo abandi bantu baba babona ibyo yatekereje bitangaje, we aba yatekereje ibitangaje kurushaho muri we. Akunda abantu gusa ashyira inyungu ze imbere ya byose. Abantu akunda aba yumva atabasha kubaho ari kumwe nabo. Iyo akiri umwana muto Nadia aba agira igikundiro cyane, yishimira gusetsa abo mu rugo iwabo. Kubera ko akunda gutekereza ibintu biri ku rwego rwo hejuru bitapfa gushoboka, aba yumva uko abayeho bidahagije.

Ibyo Nadia akunda

Nadia agira umutima wo gufasha, agira ubumuntu muri we ku buryo yanga umuntu uhohotera aandi. Agira imyumvire ye aba yarishyizemo, akunda kujya mu bikorwa bihuriwemo n’abantu benshi ahanini bigamije gufasha cyangwa bijyanye n’iyobokamana. Afungutse mu mutwe kandi agira ubwumvikane mu bandi, ukwemera kwe ntikujegajega. Mu rukundo agira amarangamutima menshi, ashyira umukunzi we imbere kandi atinya guhemukirwa. Nadia ni umunyamahirwe, akunda kugera ku byo ashaka. Akunda ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, ubujyanama ubuganga, ububyaza cyangwa gukora mu miryango ifasha. Rimwe na rimwe ashobora gukunda politiki. Nadia akunze kuvamo umugore ubereye urugo.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Noella

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Narcisse